Rwanda: Utubari n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza mu gitondo
Mu itangazo ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB cyashyize hanze, cyavuze ko iki cyemezo kiri butangire gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025.
Aya mabwiriza Kandi arareba abategura ibirori mu ngo.
RDB yibukije Kandi ko abarebwa naya mabwiriza bakwiriye kwitwararika kubijyanye n’urusaku no gufasha abashaka kuruhuka.
Itangazo rya RDB risobanura Aya mabwiriza:
Mubusanzwe hoteli, utubari, restaurants n’utubyiniro byari bisanzwe bikora kugeza saa Saba z’urukerera kuva kuwa mbere kugeza kuwa Kane no ku Cyumweru naho kuwa Gatanu no Kuwa Gatandatu byagezaga saa munani zo mu rukerera.