EUGENE OFFICIAL

Rwanda/RDC:Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagiye gusinya amasezerano y’Amahoro muri USa.
MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

Rwanda/RDC:Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagiye gusinya amasezerano y’Amahoro muri USa.

Jun 19, 2025

Kuri uyu wa gatatu, ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko umushinga w’amasezerano y’amahoro biteganyijwe ko azashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha, hagati y’ ibihugu byombi na Amerika aya masezerano akaba agamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo. Amasezerano y’agateganyo, yatangajwe mu itangazo ryashyizwe kuri twitter n’umujyanama wihariye wa Perezida Donald Trump muri Afurika Dubio .

Aya masezerano ahuriweho, arerekana intambwe imaze guterwa mu biganiro byakozwe n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwo guhagarika imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo no gutangiza ishoramari ryiki gihugu mu karere,aho RDC ikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo tantalum, zahabu, cobalt, umuringa na lithium. Amasezerano y’agateganyo, yagezweho nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro, byerekeranye n’ubusugire bw’akarere agamije no guhagarika imirwano no kwambura intwaro umutwe wa FDLR .

Aya masezerano kandi akubiyemo ingingo zerekeye ishyirwaho ry’ingamba z’umutekano zihuriweho zikubiyemo icyifuzo cyaganiriweho n’impande zombi umwaka ushize mu bwunzi bwa Angola. Biteganyijwe ko umukono kuri Aya masezerano uzashyirwaho naba minisitiri bububanyi n’amahanga bibihugu byombi ku ya 27 Kamena.

 

Impuguke z’u Rwanda niza banyekongo zahuye kabiri mu mwaka ushize mu buhuza bwa Angola ko hazakorwa ibikorwa bihuriweho na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ariko abaminisitiri baturutse mu bihugu byombi ntibashoboye kwemeza ayo masezerano. Twabibutsa ko ano masezerano agiye gusinywa mu gihe muri Werurwe, Angola yeguye ku mirimo yo kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC.