EUGENE OFFICIAL

RWANDA/QATAR:MINISITIRI OLIVIER NDUHUNGIREHE YASUYE QATAR.
POLITIKE

RWANDA/QATAR:MINISITIRI OLIVIER NDUHUNGIREHE YASUYE QATAR.

Jun 1, 2025

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb Olivier  Nduhungirehe yagiriye uruzindo rw’akazi mu bwami bwa Qatar aho yabonanye ndetse anaganira na mugenzi we Sheikh Mohammed bin Abbulrahman bin Jessim.

 

Uruzinduko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yagiriye mu bwami bwa Qatar baganiriye k’umubano w’ubutwererane usanzwe hagati y’ibihugu byombi  ndetse n’uburyo bwo kuwukomeza kandi banaganiriye ku buryo hakemurwa ibibazo by’amakimbirane ari hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku nyungu z’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe agiriye uruzinduko muri Qatar mu gihe iki gihugu aricyo cyateguriwemo amahame azashingirwaho mugusinya amasezerano agamije iterambere n’umutekano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigizwemo uruhare na Leta zunze ubumwe z’Amerika.