Rwanda/m23:U Rwanda mu bihugubyamaganye ubuyobozi bwa m23 bubangikanye nubwa Kinshasa.
INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO.U Rwanda ruri mu bihugu 12 byamaganye ubutegetsi bubangikanye n’ubwa leta ya repubulika ya demokarasi ya Congo ,umutwe wa m23 washyizeho mu bice ugenzura muri Kivu zombi.
Mu myanzuro y’inama ya 12 y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro ,umutekano n’ubufatanye kuri RDC n’akarere yabereye muri Uganda kuri uyu wa gatatu i Antebbe iyobowe na perezida Yoweri Kaduta Museveni harimo no kwamagana ibangikanywa ry’ubuyobozi.
Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu birimo:u Burundi,Angola,Kenya,Tanzaniya,Uganda,Afurika y’Epfo,u Rwanda rwahagarariwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga James Kabarebe,repubulika iharanira demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Therese Kayikwamba .
Mu mwanzuro wa gatatu nkuko bikubiye mu itangazo rigizwe n’imyanzuro 30,abitabiriye iyo nama bamaganye gufata ubutaka no gushyiraho ubutegetsi bubangikanye bikorwa n’umutwe wa Afc/m23 .
Uyu mwanzuro wo kwamagana ubu butegetsi bwashyizweho na Afc/m23 u Rwanda narwo rwawushyigikiye kandi muri iyi nama bagarutse ku cyemezo cy’akanama k’umutekano ka Loni no 2773 usaba umutwe wa m23 kuva mu bice wigaruriye uyu mwanzuro wagarutsweho umutwe wa m23 uvuga ko utazigera uva mu bice wafashe ngo kuko ntaho boherezwa kuko nabo ari abanyecongo.
No Comment! Be the first one.