EUGENE OFFICIAL

Rwanda: Kubera RDC u Rwanda rwikuye m’umuryango wa  CEAAC.
AMAKURU

Rwanda: Kubera RDC u Rwanda rwikuye m’umuryango wa CEAAC.

Jun 8, 2025

U Rwanda rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo kuva m’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati CEAAC,kubera ko wagizwe igikoresho na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ibifashijwemo na bimwe mu bihugu biwugize.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko u Rwanda rwababajwe no kugirwa igikoresho k’umuryango wa CEAAC na RDC,ibifashijwemo na bimwe mu bihugu binyamuryango byuyu muryango.

U Rwanda rwavuze ko ibi byongeye kwigaragariza i Malabo muri Guinnee Equatoriale,ubwo ejo kuwa gatandatu haberaga inama ya 26 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na minisitiri w’intebe Dr.Eduard Ngirente,rwagombaga gushyikirizwa na Guinee -Equatoriale inshingano zo kuyobora uyu muryango  nk’uk biteganywa n’ingingo ya 6 y’amasezerano awushyiraho,ariko biza kwirengagizwa ku itegeko rya Congo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda mu itangazo ryayo yavuze ko ” u Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa rwageneye umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ,rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023,ubwo RGC yari iyoboye uyu muryango.

Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho,bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga.

Muri iri tangazo u Rwanda rwagize ruti” u Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo butegenywa n’amategeko shingiro ya  CEAAC burimo bwirengagizwa.ku bw’ibyo,nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranije n’amahame shingiro awugenga.

Repubulika iharanira demokaraSI ya Congo yari yatangaje ko u Rwanda niruyobora uyu muryango narwo ruwuvamo.