Rwanda/Burundi: Umubano wa Kigali na Gitega waba ugiye kuzahuka?
Umubano w’igihugu cy’U Rwanda n’igihugu cy’U Burundi umaze igihe urimo agatotsi kubera ibibera m’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho u Rwanda rushinja Uburundi gukongeza umuriro mu makimbirane Ari hagati y’ibihugu byombi , Uburundi nabwo bugashinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare mugushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

Kuwa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025 nibwo Abayobozi ba Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi,bahuye bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bazahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.
Ibiganiro by’impande zombi byahuje Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel wari wasuye u Rwanda, na mugenzi we uyobora Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Sena y’u Burundi, buvuga ko abayobozi ba Sena zombi baganiriye ku ruhare rw’inzego bayoboye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ubwo butumwa bugira buti “Perezida wa Sena Hon. Sinzohagera Emmanuel muri iki gitondo yahuye na mugenzi we w’u Rwanda wari kumwe na ba Visi Perezida be bombi mu ruzinduko rw’akazi.

Ibyo biganiro byabo bombi byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gushimangira umubano mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda.”
Ni mu gihe ku ruhande rwa Sena y’u Rwanda yo igaruka kuri uru ruzinduko, yavuze ko ba Perezida ba Sena zombi baganiriye ku mikoranire myiza binyuze muri Dipolomasi y’Inteko.
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda watangiye kuzamo igitotsi mu mpera za 2023, mbere y’uko mu ntangiriro za 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kugera uyu munsi ikaba igifunze nubwo abayobozi b’inzego z’iperereza ku mpande zombi batahwemye guhura.
Icyemezo cyo gufungwa kw’imipaka cyafashwe na Leta y’u Burundi ishinja leta y’u Rwanda gushyigikira no guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo, ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagiye ihakana yivuye inyuma Kandi ikanerekana ko mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bukorana na FDLR na FLN bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Burundi kandi bushinja u Rwanda kuba rucumbikiye abo bukekaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015, ndetse inshuro nyinshi bwakunze kwerura ko umubano w’ibihugu byombi utazigera usubira mu buryo bariya bantu bataroherezwa ngo baryozwe ibyo bashinjwa ,u Rwanda rwo rukavuga ko rufite impungenge k’ubutabera aba bantu bahabwa ariko hakaba hanariho imbogamizi y’amategeko ko ibihugu byombi nta masezerano bifitanye yo kohererezanya abanyabyaha.
Ba Perezida ba Sena z’ibihugu byombi bahuye mu gihe mu mezi make ashize Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gukangisha u Rwanda kujya mu ntambara na rwo ,ariko kenshi u Rwanda narwo rwagiye rugaragaza ko nta mugambi na mutoya rufite wo kurwana n’uBurundi.
Perezida Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubicishije muri RED-Tabara, ngo nk’uko rwabinyujije muri M23 iri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abandi.Ariko Ndayishimiye akaba nta bimenyetso abifitiye uretse kubivuga mu itangazamakuru gusa.
Mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego za dipolomasi b’ibihugu byombi bagiye bahura bakaganira uko bahosha umwuka mubi uriho, gusa kugeza ubu nta musaruro biratanga,ubu bikaba bigeze ku cyiciro cy’inteko shingamategeko ariko Uburundi bashinjwe kenshi n’u Rwanda ko ibyaganiriweho muri ibyo biganiro bibangamirwa n’amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye.