EUGENE OFFICIAL

Rwanda: Aimable Karasira Uzarama yireguye ku cyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo
UBUTABERA

Rwanda: Aimable Karasira Uzarama yireguye ku cyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo

Jun 26, 2025

Aimable Karasira Uzarama yireguye ku cyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo m’urubanza aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha 6,ni urubanza rubera m’urukiko rukuru ,urugereko rwa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda’

Ibyaha akurikiranyweho harimo no guhakana no guha inshingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994,Karasira wari umuhanzi akaba n’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda ibi byaha byose aburana abihakana.

Mu rukiko ,Karasira yavuze ko amafaranga atunze yagiye ava mu biganiro yatangaga kuri You Tube kandi akanayahabwa n’abantu batandukanye bakurikiraga ibiganiro bye.

Hari ibihumbi bisaga 17 by’ama euro ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 28 uyavunje niyo yasanzwe kuri konti ye.

Yavuze ko yayahembwaga na google ,avuga ko aregwa gukora ibiganiro bitatu bigize ibyaha ariko we agaragaza ko You Tube ye iriho ibiganiro 244.

Avuga kandi ko atari we wenyine wahembwe ayo ma Euro,ko n’abandi bakoresha You Tube bahembwa,

Hari andi mafaranga asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe iwe mu rugo ubwo yasakwaga n’inzego  z’ishinzwe iperereza.

Yavuze ko ari amafaranga yifashishaga iwe mu gihe cya Covid -19 kuko abantu bose basabwaga kuguma mu rugo,ndetse bakanagirwa inama yo kugira amafaranga ashobora kubafasha mu rwego rwo kwirinda ingendo za hato na hato.

Asobanura ko muri ayo mafaranga harimo ava mu gukodesha inzu zitandukanye n’imirima ,yanavuze ko hari ayo acyesha ababyeyi be avuga ko ”bari abakozi ba leta biteganyirije kandi bakanamusigira imitungo.”

Urukiko rwabajije Karasira niba hari amasezerano afitanye n’abamukodeshereza inzu,Yasobanuye ko abaje kumusaka ibimwnywtso byose babitwaye koandi ko adafite umugore cyangwa umwana yagombaga kugira ibyo amusigira.

Muri ayo mafaranga kandi yafatiwe mu rugo Iwe,Karasira yabwiye urukiko ko hari miliyoni zigera kuri ebyiri yahawe n’abagabo babiri atavuze abo aribo,mu magambo ye agira ati:RIB (urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) impamagaye nahasanze abantu bampa amafaranga miliyoni ebyiri mu ntoki kugira ngo njye mvuga neza leta.”

Mu mitungo kandi yasanganywe Karasira ubwo yasakwaga,harimo miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko amwe yanyuzwaga kuri WorlRemit muriyo ngo hari umuntu wo hanze y’u Rwanda wamuhaga ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi ngo kuko yari yarirukanywe ku kazi nk’umwarimu wa Kaminuza.

Karasira yavuze ko amaze kwirukanwa ,abantu bishyize hamwe bakajya bamufasha kugira ngo abashe no kuvuza murumuna we.

Yasobanuye ko hari abantu benshi bafashwa kugeza bagiye kwivuza no hanze y’igihugu,atanga n’ingero.Yabajije urukiko niba ufashijwe n’abantu atazi nabyo bigize icyaha.

Aimable Karasira Uzarama yamamaye cyane kubera ibiganiro yakoreraga kuri shene ya You Tube harimo niye,amaze kwiregura ku byaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho ariko yireguye abihakana byose.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 8 Nyakanga na tariki ya 10 Nyakanga uyu mwaka,yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gicurasi umwaka wa 2021 atangira kuburanishwa mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2021 kandi aburana yunganiwe n’abunganizi babiri,urubanza ruzasubukurwa humvwa abunganizi be kuri iki cyaha.

Karasira Uzarama Aimable m’urukiko.