EUGENE OFFICIAL

Ruvungi abarwanyi ba m23 bongeye gufata abacancuro n’Ingabo za Fardc nizabarundi
AMAKURU

Ruvungi abarwanyi ba m23 bongeye gufata abacancuro n’Ingabo za Fardc nizabarundi

Jan 29, 2026

Igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi icya Fardc,Imbenerakure ,Wazalendo,Abacancuro n’umutwe wa Fdlr bagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa m23 mu gace ka Runingu bahabonera isomo ry’intamabara ku buryo buteye ubwoba.

Amakuru dukesha isoko yacu avuga ko mu masaha ya nimugoroba tariki ya 28 Mutarama 2026 ki gisirikare cyirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa gifatanyije n’abacancuro babazungu bagabye igitero ku birindiro bya m23 biri Runingu na Rukingo maze ingabo z’umutwe wa m23 zikabivuna ku buryo bukomeye aho abacancuro babazungu bagera ku munani bafashwe mpiri ,abasirikare bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo bagera kuri mirongo itatu na batanu nabo bafashwe abandi bakicwa ,ingabo z’abarundi zigera kuri makumyabiri n’imwe zikaraswa izindi zigafatwa mpiri.

Abacancuro babzungu bakomeje gufatwa ku bwinshi na m23.

Abaturage batuye agace ka Runingu batangaza ko mu masaha ya saa saba z’ijoro ingabo zidasanzwe za m23 zagiye gukora operation yiswe karundura akaba ariho hafatiwe mpiri abasirikare benshi barwanaga ku ruhande rwa Kinshasa abandi bakicwa.

Umutwe wa m23 watangaje ko niwongera guterwa n’igisirikare cyirwana ku ruhande rwa leta ya Congo bazafata icyemezo cyo gusubira kwigarurira umujyi wa Uvira nkuko bari bawufashe babitewe n’ibitero leta yabagabagaho.

Dr Oscar Balinda umuvugizi wungirije wa Afc/m23.

Imirwano ikaze ikomeje gushyamiranya ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa n’ingabo z’umutwe wa afc/m23 mu bice byinshi bya RDC,guhera mu mpera z’icyumweru gishize agace ka Lubero ,Walikare,Minembwe,Fizi,Uvira  na Rutshuru hari ibitero by’ingabo za leta aho tariki ya 28 Mutarama 2026 umutwe wa Twirwaneho wanahanuye drone ya Fardc yari iturutse i Bujumbura.