None tariki ya 11 Ukwakira 2025 abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda bo mu karere ka Rutsiro bateraniye mu nama n’amahugurwa aho byatangijwe na komiseri mukuru wiri shyaka akaba n’umusenateri mu nteko shingamategeko umutwe wa sena.
Abitabiriye iyi nama barahabwa amahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu no mu nzego zitandukanye z’ishyaka.
Komiseri Mukuru wiri shyaka hon Mugisha Alexis mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka ba Green Party bitabiriye amahugurwa yabasobanuriye mu buryo burambuye ingengabitekerezo yiri shyaka ndetse abigisha amahame yaryo,abibutsa kandi ko ibitekerezo byiri shyaka bigamije kuzuzanya n’ubuyobozi bwite bwa leta, kandi yanongeye kubibutsa inshingano nk’abarwanashyaka bafite zo kurimenyekanisha mu karere ndetse no mu gihugu hose.
Aya mahugurwa arakorerwamo n’amatora y’abagize inzego zitandukanye zihagarariye iri shyaka ku rwego rw’akarere ka Rutsiro .