EUGENE OFFICIAL

Rutsiro Ubucukuzi bw’umucanga bwinjije imisoro n’amahoro arenga miliyoni 450Frw
AMAKURU

Rutsiro Ubucukuzi bw’umucanga bwinjije imisoro n’amahoro arenga miliyoni 450Frw

Aug 12, 2025

Ubucukuzi bw’umucanga waturutse mu migezi yo mu Karere ka Rutsiro, bwinjirije aka Karere imisoro n’amahoro agera kuri miliyoni 450,979,241 Frw,mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Akarere ka Rutsiro gatangaza ko ubu bucukuzi bwahangiye imirimo baturange basaga 9,650 binyuze muri sosiyete 36 zifite impushya zo gukora iy mirimo.

Imwe mu migezi yatanzweho impushya nyinshi irimo uwa sebeya ufite site enye zicukurwaho umucanga n’uwa koko watanzweho impushya eshatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, Yahamije ko ubu bucuruzi bwinjije imisoro n’amahoro byinshi.

Yakomeje agira ati” Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, twari twarahize ko imisoro y’ibyo twiyinjiriza izaba miliyoni 1,115 Frw ariko twarayiregeje iba miliyoni 1,150 Frw biduha igipimo cya 103%.”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bifuza kuzamura imisoro n’amahoro bikomoka ku byo akarere kiyinjiriza bikagera kuri miliyoni 1,400 Frw.

Abaturange bishimira cyane ubu bucuzi bw’umucanga bwaje mu Karere kabo kuko byabaheye akazi kandi kakaba kabatunze n’imiryango yabo ndetseko bakomeje urugendo rw’iterambere.

Habumugisha Tumaini wo mu Murenge wa Gihango avauga ko aka kazi kamufashije kugura ingurube ebyiri n’inkoko zirenga 10 kandi ko nta funguro akenera kurya ngo ananirwe kuryihahira.

Akomeza avuga ko akandi kuri site imwe yo ku mugezi wa koko,ku munsi baba bahari ari abakozi bari hagati ya 300 na 400, bose bagiye gushaka igitunga imiryango yabo.

Uwiringiyimana Augustin we yavuze ko aka kazi yagakuyemo inzu yo guturamo.

Ati”Nta nzu nagiraga ariko kurri ubu nabashije kwiyubakira iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro mbikesha akazi ko kwimura no gupakira imicanga.”

Inkomoko y’amahoro akarere kinjiriza arimo arenga miliyoni 450 Frw yakomotse ku bucuruzi bw’umucanga ari narwo rwego rwakusanyijwemo menshi, mu gihe andi yakomotse ku mahoro y’ubutaka.

Indi misoro n’amahoro bikomoka ku kwishyura impushya zo gucuruza, ku mitungo itimukanwa,umusoro ku nyungu z’ubukode, gukodesha imitungo ya Leta ndetse n’ayakomotse ku nyungu n’ibihano.