EUGENE OFFICIAL

Rubavu:Urwego rw’igihugugu rushinzwe ubugenzacyaha rwasabye abaturage n’abayobozi gufatanya kurwanya icuruzwa ry’abantu
AMAKURU

Rubavu:Urwego rw’igihugugu rushinzwe ubugenzacyaha rwasabye abaturage n’abayobozi gufatanya kurwanya icuruzwa ry’abantu

Mar 13, 2026

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu rwakanguriye abaturage n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rubavu gufatanya narwo kurwanya iki cyaha giteje inkeke Isi n’u Rwanda rudasigaye.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari kumwe n’abagenzacyaha.

Umugenzacyaha ushinzwe agashami ko gukumira no kugenza icyaha cyo gucuruza abantu mu karere ka Rubavu Kayitesi Justine yasabye abaturage,abayobozi ndetse abikorera cyane abafite amahoteli n’amakabari gufata iya mbere bakarwanya iki cyaha.

Yagize ati: “Abantu babashuka babizeza akazi keza mu mahanga akenshi baba bagamije kubakoresha imirimo y’agahato, uburetwa, kubahohotera, kubasambanya ku gahato, kubakuramo ingingo z’umubiri cyangwa kubakoresha indi mirimo itesha agaciro ikiremwamuntu.”

Yongeyeho ko iki cyaha gikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize abantu benshi baguye mu mutego w’abacuruza abantu.

Ati: “Mu myaka itatu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2023 kugeza mu 2026, ku isi hose abantu barenga ibihumbi 200,000 baracurujwe. Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ni rwo rwibasiwe cyane, kandi igitsina gore ni cyo cyibasiwe kurushaho.”

Yaboneyeho no gusaba abatwara abantu ko bakwiye kuba maso no kugira uruhare rwo kumenya abo batwaye ko batari kujyanwa mu bikorwa nkibi byo gucuruzwa,ndetse asaba abanyamahoteli nabo kugira uruhare rwo kurwanya iki cyaha kuko byagaragaye ko bamwe muri bajya bagira uruhare mwicuruzwa ry’abana babakobwa.

Kayitesi Justine umugenzacyaha unshinzwe ishami ryo kugenza no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umwe m’urubyiruko rwakoreweho iki cyaha yatanze ubuhamya bw’uko yashutswe akajyanwa k’umugabane wa Asia abeshye akazi .

Yavuze ko yashutswe n’abantu bamubwiye ko bazamushakira akazi ka call center mu gihugu cya Thailand. Nyamara ageze mu nzira aza gusanga yambutswa umupaka ajyanwa muri Myanmar, aho yakoreshejwe imirimo y’agahato akanahohoterwa.

Yagize ati: “Twageze ahantu tutavugaga ururimi rumwe. Banyambuye ibyangombwa byanjye maze bansunikira mu murima wari hafi aho, nyuma twambuka umugezi tujya muri Myanmar kandi nari nizeye ko ngiye gukorera muri Thailand.”

Yakomeje avuga ko aho yajyanywe yakoreshejwe ibikorwa byo gushuka abantu kuri internet, aho bakoreshaga amafoto n’amajwi atari ayabo bagamije gushuka abagabo n’abagore bakuze bo mu bihugu bitandukanye.

Ati: “Namaze amezi atandatu nkoresha isura itari iyanjye, noherereza abantu amafoto n’amajwi ngashuka abantu kuri internet.”

Avuga ko ubwo yakoze amakosa muri ako kazi, yajyanwe mu cyumba cy’umwijima aho yakorewe ihohoterwa rikomeye aho ryashoboraga kumuviramo n’urupfu.

Uyu musore yavuze ko kongera kugaruka mu Rwanda byamubereye amahirwe akomeye, abikesheje ubufasha bwa Ambasade y’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (OIM).

Imibare igaragaza ko iki cyaha gihari no mu Rwanda. Mu myaka itandatu ishize, abantu 297 bacurujwe; muri bo 90% ni urubyiruko, naho 75% ni igitsina gore, benshi muri bo bacururizwa mu bihugu by’Abarabu.

RIB yasabye abayobozi n’abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese bakeka ko ashobora kuba ashaka gucuruza abantu, no gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira iki cyaha mbere y’uko kigira uwo gihitana.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *