Rubavu:Ubuyobozi bwerekanye ibikorwa bitanga amahirwe kw’ishoramari muri aka karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwerekanye ibikorwa bitandukanye bishobora kubyazwa amahirwe mu ishoramari muri kano karere kegereye ikiyaga cya Kivu.
Ni igikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Mulindwa Prosper ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’u Rwanda(RDB) ,iki gikorwa cyo kwerekana amahirwe y’ishoramari ari mu karere ka Rubavu cyatangiye mbere y’inama iteganyijwe yerekeranye n’ishoramari muri kano karere.
Mu bikorwa by’ishoramari byerekanywe harimo isoko rya Gisenyi ryari rimaze imyaka igera kuri cumi n’ine ryubakwa (Gisenyi Modern Market) ,umuyobozi w’akarere akaba yatangaje ko iri soko biteganyijwe ko rizuzura mu kwezi kwa karindwi, 2025 ko bageze mu mirimo ya nyuma yo kurisoza.

Gisenyi Modern Market
Yagize ati’’Ubu turi gukora imirimo ya nyuma yo gutunganya Parikingi,ubu rero tukaba twaranatangiye imyiteguro yo kubaka icyikiro cya Kabiri cyiri soko,gifite metero kare ibihumbi birindwi na mirongo itatu n’enye akaba ariryo rizahita rikurikira iringiri ,rizaba ryunganira iri rirangiye.’’

Gisenyi Modern Market biteganyijwe ko nirimara kuzura abasanzwe bakorera mu isoko rishaje bazahita baryimukiramo kugira ngo hatangizwe irizaryunganira nkuko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere.

Mu bikorwa byeretswe itangazamakuru byafasha abasha gushora imari mu karere ka Rubavu harimo ,isoko rya Gisenyi rigiye kuzura,icyambu cya Rubavu,inzu y’ububiko iri kubakwa k’umupaka mutoya uhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’u Rwanda(Rubavu Dubai Port) ,inzu yo gukoreramo inama ya Kivu Arena,ndetse hanerekanywe icyanya cyahariwe inganda giherereye m’umurenge wa Rugerero.

Mu bikorwa byagezweho mu byerekeranye n’ishoramari herekanywe Gare ya Rubavu nka kimwe mu bikorwa byari byemejwe ko bizakorwa mu nama y’ishoramari y’akarere ka Rubavu yabaye mu mwaka wa 2018 ,ndetse n’icyanya cy’ubukerarugendo bushingiye kukurira imisozi cya Nengo Hill Adventure.


Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagaragaje ko aka karere karimo ibikorwa byinshi byafasha abashoramari kugera ku ntego zabo haba mubyerekeranye no gutwara abantu n’ibintu k’ubutaka no mu mazi,ubukerarugendo bushingiye ku nama ndetse no ku kiyaga cya Kivu ,ubucuruzi ndetse n’imikino ,yahamagariye abanyarwanda n’abanyamahanga kuza gushora imari muri kano karere kandi abizeza umutekano usesuye mu ishoramari ryabo.

