EUGENE OFFICIAL

Rubavu:green party yahuguye abarwanashyaka bayo muri kano karere
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Rubavu:green party yahuguye abarwanashyaka bayo muri kano karere

Oct 14, 2025

Mu kiganiro komiseri mukuru muri GreenParty Hon. Alexis Mugisha yagejeje ku barwanya shyaka ba Green party mu karere ka Rubavu yabibukije amavu n’amavuko y’ishyaka ndetse abasobanurora impamvu nyamukuru yatumye iri shyaka rihitamo kuba iritavuga rumwe n’ubutegetsi.Avuga ko ibi

Byose bikorwa hatangwa ibitekerezo byunganira Leta aho itabashije kubona cyangwa gufatira ingamba zifatika, bityo hakaba ubundi buryo izo ngamba zafatwa ndetse zikanashyirwa mu bikorwa, yagaragaje ko uwaba atekereza ko GreenParty yaba ari ishyaka rigamije gusenya yaba yibeshye, kuko icyo ishyize imbere ari politike yita ku bworoherane, kwimakaza umuco w’amahoro no gucyemura ibibazo byose mu buryo bw’ibiganiro.

Naho umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri komisiyo muri iri shyaka Batsinda Juliet mu kiganiro yagejeje kuri aba barwanashyaka yabibukije akamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse anabashishikariza ku zikoresha neza bagaragaza ibikorwa by’ ishyaka n’isura nziza y’igihugu bakanahangana nabavuga nabi u Rwanda.

Ishyaka rya Green party rimaze iminsi rizenguruka igihugu rihugura abarwanashyaka baryo ndetse rinatora abagize inzego zaryo guhera k’umurenge kugera ku rwego rw’intara mu byiciro bitandukanye abagore,urubyiruko no ku rwego rw’ akarere ndetse n’intara.

Mu matora yakozwe mu karere ka Rubavu mu mirenge 12 igize aka karere 6 niyo iri shyaka ryabonyemo abarihagararira rikavuga ko niyindi isigaye bazakomeza ubukangurambaga hose bagahagararirwa nk’uko bimeze mu karere ka Rutsiro.

MU MAFOTO IBYARANZE AMAHUGURWA Y’ABARWANASHYAKA BA DGPR/GREEN PARTY MU KARERE KA RUBAVU .