EUGENE OFFICIAL

Riderman yatangiye guha amahirwe murumuna we
AMAKURU IMYIDAGADURO

Riderman yatangiye guha amahirwe murumuna we

Jul 6, 2025

Umuraperi Riderman ari gukoresha urubuga rwa MTN Iwacu Muzika Festival mu kumurikira Abanyarwanda murumuna we witwa Muhire Landry Bonfils, wiyise Bobly Equalizer mu muziki. Uyu musore mushya mu ruhando rwa muzika ateganyijwe kuzenguruka igihugu cyose afatanyije na mukuru we ku rubyiniro.

Nyuma y’igitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze, Riderman yabwiye itangazamakuru ko ari umwanya mwiza wo gufasha murumuna we gutangira urugendo rwe rwa muzika. Yagize ati: “Yatangiye muzika vuba, afite impano, kandi ni murumuna wanjye. Ndashaka ko Abanyarwanda bamumenya ndetse namufasha kugera ku rwego rwiza.”

Yongeyeho ko intego atari ukujya amuherekeza gusa mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, ahubwo ko hari n’indi mishinga ya muzika bazakorana ndetse n’iyo Bobly Equalizer ubwe ateganya gushyira hanze.

Riderman yavuze ko urubyiniro runini rwa MTN Iwacu Muzika Festival ari amahirwe ku bahanzi batangiye, kuko bituma bahura n’imbaga y’abafana, bityo bigatuma barushaho kwiyubaka mu mwuga. Ati: “Ni uburyo bwo kumutoza no kumutegurira imbere hazaza. Wenda ejo cyangwa ejo bundi azaba ari gukora wenyine, njye ndi mu bindi.”

MTN Iwacu Muzika Festival ni urubuga ruhuza abahanzi bakomeye n’abari kuzamuka, aho bazenguruka u Rwanda bishimana n’abakunzi ba muzika. Muri uyu mwaka, ruri kwitabirwa n’abahanzi bakunzwe barimo Bull Dogg, King James, Juno Kizigenza, Kivumbi, Nel Ngabo ndetse na Ariel Wayz.