EUGENE OFFICIAL

RDF igiye kuganira na FNDB bayisubize umusirikare wayo wafatiwe mu Burundi
AMAKURU POLITIKE

RDF igiye kuganira na FNDB bayisubize umusirikare wayo wafatiwe mu Burundi

Sep 25, 2025

Igisirikare cy’u Rwanda,cyemeje amakuru yifatwa ry’umusirikare wacyo n’igipolisi cy’igihugu cy’u Burundi.

RDF yavuze ko igiye gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukorana na guverinoma y’u Burundi, kugira ngo umusirikare wayo usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, afungurwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi rivuga ko umusirikare wa RDF yababwiye ko yayobye avuye mu kabari akisanga muri icyo gihugu Kandi bagumya bavuga ko yafashwe ageze kuri metero 700 n’umupaka mu ma saa sita z’ijoro.

Mu itangazo ryahise rishyirwa hanze na RDF kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, yavuze ko igiye gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukorana na guverinoma y’u Burundi, kugira ngo umusirikare wayo usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.”

RDF ivuga ko yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.”

Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi, rgumya rivuga ko uyu musirikare yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.