EUGENE OFFICIAL

RDC:Umutwe wa m23 wirukanywe ku gasozi ka Nkobe muri Walikale.
MU MAHANGA

RDC:Umutwe wa m23 wirukanywe ku gasozi ka Nkobe muri Walikale.

Jun 9, 2025

Igisirikare cya FARDC kigambye kwirukana umutwe wa m23 ku gasozi ka Nkobe muri teritwari ya Walikale kuri gurupoma ya Kisimba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Mu mirwano ikomeye yashyamiranyije umutwe wa m23 n’umutwe wa Wazalendo ifatanyije na Fardc kui uyu wa gatanu w’icyumweru gishize,yasize ingabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zatse umutwe wa m23 umusozi wa Nkobe nkuko amakuru dukesha isoko yacu y’amakuru yabidutangarije.

 

Umutwe wa m23 wari umaze igihe wigaruriye aka gasozi ka Nkobe ukambuye umutwe wa Wazalendo na FARDC,amakuru dukesha abaturage batuye muri gurupoma ya Kisimba avuga ko ubu umutwe wa m23 uri kwerekeza mu gace ka Ikobo ndetse ko uyu mutwe wa m23 wakajije ibirindiro byawo mu midugudu ya Rusamambu na Bukumbirwa.

 

Umutwe wa m23 biravugwa ko watangiye ingamba zo kugota umujyi wa Pinga ,abaturage batuye muri ibi bice barasaba ingabo za leta ko zikwiye gukora ibishoboka byose zikongera imbaraga muri ibi bice ngo zibashe kurwanya uyu mutwe wa m23 ngo kuko ukomeje gusatira iyi santere ya Pinga.

Reba amakuru