EUGENE OFFICIAL

RDC:Umutwe wa M23 watwitse ibirindiro bya Wazalendo muri Mulema.
MU MAHANGA

RDC:Umutwe wa M23 watwitse ibirindiro bya Wazalendo muri Mulema.

Jun 10, 2025

Mu mirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 9 kamena, yashyamiranyije abarwanyi bo m’umutwe wa Wazalendo nabo m’umutwe wa m23 mu mudugudu wa Mulema,gurupoma ya Kisimba ,teritwari ya WALIKAle ,intara ya Kivu y’amajyaruguru yarangiye umutwe wa m23 utwitse ibirindiro bya Wazalendo byari muri uyu mudugudu.

Imirwano yatangiye ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bavaga mu gace ka Kalonga bagatera ibirindiro bya Wazalendo byari m’umudugudu wa Mulema bikaza kurangira bitwitswe n’abarwanyi b’umutwe wa m23 ndetse na Kano gace kigaruriwe n’uyu mutwe wa m23.

Mbere Yuko abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo batsindwa ,umutwe wa m23 wabanje kubarashisha intwaro zikomeye Ari nazo zatwitse ibi birindiro bya Wazalendo kuko ngo n’impande zombi zakoreshaga intwaro zikomeye ariko m23 ifite izikomeye cyane kurusha Wazalendo.

Abatuye muri Mulema batangaza ko umutekano ukomeje kuba mukeya muri gurupoma ya Kisimba,bavuga ko kubera imirwano yashyamiranyije abarwanyi bo mu mutwe wa m23 nabo m’umutwe wa Wazalendo mu mpera za kino Cyumweru gishize abaturage benshi bahunze ubu bari mu mashyamba kubera ubwoba bwuko Wazalendo yakongera kwisuganya ikabatera.