RDC:Umutwe wa m23 utangaje ko ugiye gufata agace ka Pinga muri Walikale.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa utanagaza ko ugiye gufata agace ka Pinga gaherereye muri teritwari ya Walikale ,uyu mutwe watangaje ibi nyuma y’iminsi myinshi kano gace karimo imirwano.
Teritwari ya Walikare yabaye indiri ya Wazalendo na Fdlr nyuma yuko umutwe wa m23 utangaje ko wimuye ibirindiro wari ufite muri iyi teritwari.
Amakuru dukesha isoko yacu iri muri Walikale yadutangarije ko umutwe wa m23 isaha ku isaha ko imirwano ishobora kubura hagati ya Wazalendo na m23 ngo kuko izi Wazalendo ziri kugaba ibitero shuma kubirindiro bya m23 .
Amakuru ataremezwa ava muri teritwari ya Walikale avuga ko umutwe wa m23 waba wahanuye drone y’ubutasi y’igisirikare cy’ababiligi kirwana k’uruhande rwa guverinoma ya Kinshasa.
Isoko y’amakuru yacu iri mubari hafi ya Wazalendo ivuga ko Gen Guido Shimurayi yaba ari muri teritwari ya Walikale aho ari gutegurira urugamba rwo guhangana na m23 ariko akaba ari no gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nabacashuro bari muri iyi teritoire.
No Comment! Be the first one.