EUGENE OFFICIAL

RDC:Umutwe wa m23 mu kaga ko kunyagwa ikirombe cya Rubaya n’utundi duce twinshi
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE UMUTEKANO

RDC:Umutwe wa m23 mu kaga ko kunyagwa ikirombe cya Rubaya n’utundi duce twinshi

Feb 23, 2026

Ingabo zihuriro rirwana k’ubutegetsi bwa Kinshasa zikomeje kotsa igitutu ingabo zihuriro rya Afc/m23 mu bice byinshi bitandukanye haba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse na Kivu y’Amajyaruguru.

Imirwano ikaze yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize aho umutwe wa Wazalendo uterwa inkunga n’igisirikare cya Fardc ndetse n’ingabo za Tanzania n’igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi hakiyongeraho umutwe w’iterabwoba wa Fdlr n’abacancuro b’abanyamahanga bagabye ibitero bikomeye mu bice byegereye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya .

Ikarita yerekana agace Rubaya iherereyemo.

Aho uyu mutwe wa Wazalendo wanyaze igisirikare cy’umutwe wa M23 ibice byinshi birimo igice cyaKatoyi Centre iherereye muri teritwari ya Masisi,agace ka     Runigi,Bukumbiriri,Nkonkwe,Kinigi,Nyabirehe,Kasenyi,Cyuve,Luke   na Cyugi,ariko uyu mutwe wa Wazalendo ukaba warirukanywe n’igisirikare cy’umutwe wa M23 mu bice nka Lumbishi na Kashovu ,iyi mirwano ikaba yaratumye abaturage benshi bahungira mu gace ka Rubaya gaherereye mu birometero 20 n’utu duce twigaruriwe na Wazalendo ndetse na Lumbishi.

Indege yifashishijwe kurasa i Minembwe

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihuriro ry’ingabo zirwana k’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu birometero 30 n’umujyi wa Bukavu,ahumvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye hafi n’ikibuga cya Kavumu bigatera ubwoba abaturage benshi bagahunga ndetse amakuru agaaragaza ko igice cya Minembwe nacyo kibasiwe n’ibitero bya Fardc n’abafatanyabikorwa babo aho izi ngabo zanifashishije indege zitagira abapilote zizwi nka drone.

Umuvugizi wa Afc/m23 Lawrence Kanyuka.

Umuvugizi mu bya politike w’Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa Lawrence Kanyuka mu itangazo yasoye yatangaje ko ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zabagabyeho ibitero byinshi haba ku birindiro byabo ndetse no mu bice bituwemo n’abaturage benshi maze bigahitana ubuzima bw’abasivile benshi abandi bakab baravuye mu byabo .

Drone fardc iri kwifashisha.

Umuvugizi wa Afc/m23 yagaragaje ko guhera mu masaha ya 04h30 kugera 16h45 kuri iki Cyumweru cyashize tariki ya 22 Gashyantare 2026 ,ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresheje igisirikare cya Fardc na Wazalendo bagabye ibitero bifashishije drone n’intwaro zo k’ubutaka ziremereye bakagaba ibitero ku birindiro bya Afc/m23 ndetse no ku baturage mu bice bituwe cyane nka Gatoyi,Gasheke,Murema,Mberwa,Ruki,Mutobo ndetse n’inkengero zaho ,uyu muvugizi avuga ko leta yahinduye ibi bice ahantu hurupfu.

Agace ka Minembwe.

Uyu muvugizi kandi yanagaragaje ko igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi gifatanyije n’abacancuro babanyamahanga bagabye ibitero ku baturage babasivile batuye mu gice cya Nyaruhinga mu Minembwe ibyo bitero bikaba byarahitanye abaturage benshi.

Abaturage b’abanyamulenge bakomeje kwicwa i Minembwe na FDLR NA Wazalendo

Ihuriro rya Afc/m23 na Leta ya Kinshasa birashinjanya kubangamira agahenge yaba arakasabwe n’ubutegetsi bwa Angola ndetse nakasabwe n’umuhuza ariwo Qatar.

Ibi bitero bikaze nyuma yuko ubutegetsi bwa Tshisekedi buhaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikirpmbe cya Rubaya ndetse na nyuma yuko agace ka Point Zero kigaruriwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa kandi na nyuma yuko Fadrc na Wazalendo bahawe amafaranga yagahimbazamusyi ngo bakaze ibitero kuri m23.

ingabo z’u Burundi nyinshi cyane mu kujya kurimbura abanyamurenge mu Minembwe
ingabo z’u Burundi nyinshi cyane mu kujya kurimbura abanyamurenge mu Minembwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *