RDC:Umusirikare mukuru warindaga Joseph Kabila yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi.
Umusirikare mukuru wahoze arinda perezida Joseph Kabila igiye yayoboraga repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Congo Kinshasa nyuma yo gukekwaho ibyaha bikomeye.
Brigadier General Pierre Banywesize wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse akaba yarigeze arinda na perezida Joseph Kabila igiye yayoboraga iki gihugu yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Congo .
uyu musirikare yahamagajwe muri DEMIAP (urwego rushinzwe iperereza ) ahita atabwa muri yombi ,nyuma yuko atawe muri yombi hamenyekanye nandi makuru ko Martin Kabwelulu wigeze kuba minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe cya Joseph Kabila Kabange.
Ihuriro ry’amashyaka rya Fcc (Front Commun pour le Congo) rishyigikiye Joseph Kabila ryahise ryamagana itabwa muri yombi rya Martin Kabwelulu watawe muri yombi kuwa 21 Gicurasi 2025 we n’umugore we.
Ubugenzacyaha bukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga nibwo bukurikiranye uyu musirikare mukuru gusa ntiburatangaza ibyaha bukurikiranyeho uyu musirikare.
No Comment! Be the first one.