RDC:samidrc yongeye gucyura ibikoresho n’abasirikare bayo bari muri Goma.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kamena 2025 niho ingabo zari m’ubutumwa bwa SAMIDRC mu mujyi wa Goma zongeye gucyura intwaro zabo bazinyujije mu Rwanda k’umupaka uzwi nka Grande Barriere mu karere ka Rubavu.
Mu ntwaro zacyuwe harimo imbunda nibura ibigega 15 bitwara intwaro zitwa APCs na ABM 21S hanatashye abasirikare cumi n’umunani (18) baherekeje izo ntwaro.
Byari biteganyijwe ko abasirikare ba SADC bari m’ubutumwa bwa SAMIDRC barangiza gutaha kuwa 30 Gicurasi 2025 ariko bigeze mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu bagicyura intwaro zabo n’abasirikare bakeya.
No Comment! Be the first one.