RDC:ONU yahagaritse iperereza ku byaha byakorwaga m’Uburasirazubwa bwa RDC kubera kubura amafaranga
Mu rugendo rwiwe mu kwezi kwa kane 2025,Volker Turk uyobora OHCHR yavuze ko abaturage bo mu ntara ya Kivu Y’Amajyaruguru na Kivu Y ‘Amajyepfo bihebye,barushye cyane ,bacitse intege kubera imyaka mirongo bamaze mu ntambara.
Ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu OHCHR ryashinze itsinda ry’abantu ngo bakore iperereza ku byaha by’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu m’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ryahagaritse ayo maperereza kubera ubukene bwo kubura amafaranga yo kurikomeza.
Mu cyumweru gishize byabaye ngombwa ko iri shami rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU ritangaza ko ribaye rihagaritse ibikorwa byaryo byo gukora iperereza ku byaha byakozwe kuva mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2022 m’uburasirazuba bwa RDC.
Ni icyemezo cyafashwe na OHCHR ahanini kivuye ku cyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Uumwe za Amerika cyo kugabanya amafaranga iki gihugu cyari gisanzwe gitanga nk’imfashanyo mpuzamahanga.
Mu kwezi kwa kabiri 2025 intumwa z’ibihugu mu nama ku kicaro cyiri shyirahamwe rishinzwe uburenganzira bwa muntu,i Geneve m’Ubusuwisi hashyizweho itsinda n’inzobere batanu bo kwegeranya ibyemezo ku bwicanyi,ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byakozwe mu ntara za Kivu zombi ,igihe umujyi wa Goma nuwa Bukavu byafatwaga n’inyeshyamba za m23.
Iryo tsinda ryari ryagenewe miliyoni 3’9 z’amadorari y’Abanyamerika,icyo gihe ukaba wari wahawe miriyoni 1.1 z’amadorari avuye mu kigega cy’iryo shami kugira ngo batangire gukorairyo perereza.
Umukuru wiri shami,Volker Turk ,avuga ko ayo mafaranga yatumye hegeranywa ibimenyetso byinshi bivuye ku bakorewe ibyaha hamwe no ku batangabuhamya muri RDC,mu Rwanda no mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu.
Mu rwandiko mu butumwa yoherereje radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) Turk yavuze ko ababajwe no kubona intego yiryo tsinda idashoboye kugerwaho kubera igabanuka ry’intwererano y’amafaranga bahabwaga,kubera ko ayo babonye atanageze nibura kumadorari miliyoni 60 z’Abanyamerika kugera 2024.
Yakomeje agira ati:”Ikiriho nuko tudashobora gutangira igikorwa cy’amaperereza nk’uko twari twabiteganyije.”
Kuva leta zunze ubumwe za Amerika zahagarika inkunga yazo ,imiryango myinshi muri Afurika yahuye n’ingorane zitabarika haba m’ubutabera ndetse no mu mibereho yindi.
OHCHR yabwiye Reuters ko igiye gukora uko ishoboye kugira ngo ibone amafaranga akenewe kugira ngo ishobore gutangiza ibikorwa byiri tsinda rikore iperereza kuva 2026.