RDC:Menya amasezerano yose RDC yagiye isinya agamije gusenya FDLR akaba amasigarakicaro
KANDA HANO UBONE VIDEO YIBIBAYE IMURENGEGuhera umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, watangiye gukora ibikorwa bibuza umutekano abaturage b’u Rwanda ndetse n’abanyekongo batuye m’uburasirazuba bw’iki gihugu ,cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko raporo zitandukanye zagiye zibigaragaza.
Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwagiye businya amasezerano yo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba ,ariko kubera imikoranire ya hafi na bamwe mubayobozi ba politike n’abagisirikare byatumye udasenywa.
Dore amwe mu masezerano Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasinye:
Mu kwezi kwa Karindwi(7) mu mwaka 1999 :Amasezerano ya Lusaka ,ni amasezerano yasinywe hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’ibihugu bitanu aribyo Angola,Namibia,Rwanda,Uganda na Zimbabwe ,aya masezerano yaragamije guhagarika intambara ya kabiri ya Congo kandi mu ngingo zari ziyagize harimo niyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.Aya masezerano yabereye mu gihugu cya Zambia.
Mu mwaka wa 2002 hasinywe amasezerano ya SUN City, ni amasezerano yasinywe hagati ya guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’umutwe wa RCD,akaba yaragamije ibiganiro bya politike hagati y’abanyekongo bose bigamije gushyira iherezo ku makimbirane yaramaze imyaka ine,muri ibi biganiro bagarutse kubyerekeranye no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gucyura abawugize.Aya masezerano ndetse nibi biganiro byabereye mu gihugu cya Afurika Y’Epfo.
Mu mwaka wa 2002 hasinywe amasezerano ya Pretoria ,ni amasezerano yasinywe hagati ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo agamije kurangiza intambara ya kabiri ya Congo ariko by’umwihariko yaragamije ko u Rwanda rukura ingabo zarwo k’ubutaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,muri aya masezerano naho ibyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR byari byateganyijwe ndetse no gucyura abari abarwanyi buyu mutwe,ibi biganiro byamaze iminsi itanu muri Afurika Y’Epfo.
Mu mwaka wa 2007 hasinywe amasezerano ya Nairobi yasinyiwe mu gihugu cya Kenya ,aya masezerano yiswe aya Monuc kubera ubu butumwa bw’umuryango wabibumbye icyo gihe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwagize uruhare runini kugira ngo asinywe,aya nayo yaragamije ibiganiro bya politike hagati y’abarwanyi ba CNDP na guverinoma ya Congo Kinshasa,yanzuye ko abarwanyi buyu mutwe bashyirwa mu gisirikare cya Congo ndetse abandi bakanjya mu nzego za guverinoma yiki gihugu,aya masezerano nayo yagarutse kwisenywa ry’umutwe wa FDLR cyane ko abagiranye aya masezerano na guverinoma imiryango yabo yari yaragizweho ingaruka n’ibitero byagabwaga n’uyu mutwe,kandi yanateganyaga ko hakwiye gucyurwa impunzi zahunze uburasirazuba bwa RDC ,kubera ubugizi bwa nabi bwakorwaga na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yabonekaga muri kano gace.
Mu mwaka wa 2008,kuwa 23Mutarama 2008 i Goma ,hasinywe amasezerano hagati ya guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’umutwe wa CNDP agamije guhagarika intambara hakabaho agahenge ,ariko mu byihutirwaga gukorwa nuko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagombaga guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuwusenya burundu.
Mu mwaka wa 2009,kuwa 23 Gicurasi 2009,hasinywe amasezerano yasinyiwe mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho guverinoma ya Kinshasa yasinyanye amasezerano n’umutwe wa CNDP yuko abarwanyi babo bajya mu nzego z’ubutegetsi n’izi gisirikare cya RDC ariko mubintu by’ingenzi byari muri aya masezerano harimo gusenya umutwe wa FDLR no kuwambura intwaro abarwanyi bawo bagacyurwa mu Rwanda ndetse hakanacyurwa impunzi.
Mu Mwaka wa 2025,kuwa 27Kamena 2025 i Washington hasinywe amasezerano hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ,aya masezerano akaba agamije ko umutwe wa FDLR usenywa burundu maze u Rwanda narwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi……….
Abasesenguzi ba politike bagaragaza ko amasezerano yose yagiye asinywa atagiye ashyirwa mu bikorwa kubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwabuze ubushake bwa Politike bwo gushyira mu ngiro ibyo bwagiye businya.