RDC:Leta ya Kinshasa yabujije ibinyamakuru gutangaza amakuru yerekeranye na Joseph Kabila.
M’ubutumwa bwanyujijwe mu ma groupe ya whatsapp ahuriramo abanyamakuru bakorera i Kinshasa bahawe gasopo ko nta munyamakuru wo muri RDC wemerewe gutangaza amakuru yerekeranye n’ingendo ziri gukorwa na Joseph Kabila.
Aya makuru akimara kujya hanze ,umuvugizi w’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa Lawrence Kanyuka yahise atangaza ko iki cyemezo kitazashyirwa mu bikorwa mu bice bigenzurwa niri huriro rya Afc/m23.
Iki cyemezo leta ya Kinshasa yatangaje kije nyuma yuko Joseph Kabira mu ijambo aherutse gutambutsa k’umurongo wa Youtube yanetse ubutegetsi bwa Tshisekedi uburyo buri kwitwara ndetse nuko bwagiye bwitwara ,mugukemura ibibazo by’abaturage biki gihugu cyane cyane uko yitwaye mu kibazo cy’umutekano.
Televisiyo y’igihugu cya Rdc kuwa mbere tariki ya 02 Kamena 2025 yatambukuje inkuru ivuga ibyari byatangajwe n’umunyapolitike utavuga rumwe na Tshisekedi ,Martin Fayulu aho yanengaga Joseph Kabila anamusaba kuva mu bice bigenzurwa na m23 kandi asaba Nangaa Corneille uyobora Afc/m23 kureka gukorana nabo yise ingabo z’amahanga zigamije gucamo ibice repubulika iharanira demokarasi ya Congo,uyu Martin Fayulu akaba ataraherutse kunyuzwa kuri televisiyo y’igihugu kuva yatangaza ko yibwe amajwi na Tshisekedi ,ibi byakozwe kuko Tshisekedi yemewe guhura nawe mu minsi ya vuba itaratangajwe.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bubujije ibinyamakuru gutangaza amakuru yerekeranye na Joseph Kabila mu gihe ,televisiyo y’igihugu yari iherutse gusoma itangazo rihuriweho na guverinoma ya Kinshasa n’ihuriro rya Afc/mn23 .
No Comment! Be the first one.