EUGENE OFFICIAL

RDC:Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Assise yafunzwe i Lubumbashi
IYOBOKAMANA

RDC:Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Assise yafunzwe i Lubumbashi

Jul 4, 2025

Tariki ya 2 Nyakanga 2025,Myr Fulgence Muteba ,Arikiyepiskopi wa Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,yafunze kiliziya ya paruwasi yitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Assise,iherereye ahitwa Luano,nyuma y’ibikorwa byo kuyihumanya byakozwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo kuwa 1Nyakanga 2025.

Nk’uko bitengazwa na Myr Emmanuel Mumba,Igisonga cya Arikiyepiskopi wa Lubumbashi,aba bagizi ba nabi bahumanyije ibimenyetso byose bikoreshwa mu Misa.

Bangije Alitari,basenya Taberinakolo,batwika ukarisitiya n’inkongoro zarimo,batwika kandi imyambaro ya Liturijiya ,ibitambaro bitegurwa kuri Alitari,ingoma,indangururamajwi,ibitabo bya Liturujiya n’ibindi byose bikoreshwa mu Misa.

Myr Emmanuel Mumba,wanashyize mu bikorwa icyemezo cya Arikiyepiskopi wa Lubumbashi cyo gufunga iyi kiliziya avuga ko izafungurwa ari uko Arikiyepiskopi abanje kuyihumanura uko biteganywa na Liturujiya.