RDC:Inteko ishinga mategeko ya RDC yemereye ubushunjacyaha gukurikirana minisitiri w’ubutabera.
Inteko ishinga amategeko ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo ,umutwe w’abadepite wemereye umushinjacyaha mukuru w’urukiko rusesa imanza muri iki gihugu gutangira gukurikirana mu nkiko minisitiri w’ubutabera ,Constant Mutanba kumukurikiranaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta akekwaho.
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rushinzwe gusesa imanza mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo yaraherutse gusaba inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ko yakura ubudahangarwa kuri minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba kugira ngo babone ububasha bwo kumukurikirana ku byaha bamukekaho byo kunyereza umutungo wa leta aho akekwaho gutwara miliyoni 19 z’amadorali y’Amerika yari agenewe kubaka Gereza.
Inteko ishinga amategeko ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo yari iherutse gushyiraho komisiyo idasanzwe ihabwa ishingano zo gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo gukuraho ubudahangarwa kuri minisitiri w’ubutabera wiki gihugu ,iyi komisiyo ikaba yari yatangaje ko izatumiza minisitiri ikamwumva mbere yuko bagira icyemezo bamufataho ,ndetse bakumva n’ubushinjacyaha bwatanze icyo kifuzo ariko uyu minisitiri Constant Mutamba yumvikanye mu bihe bitandukanye avuga ko atazigera yitaba iyi komisiyo, kandi ko atazitaba uyu mushinjacyaha ngo yisobanure ashinja perezida w’iyi nteko ko yakoze amakosa akomeye yo gutumiza minisitiri muri komisiyo idasanzwe aho yamwise ko atagira ikinyabupfura ko yatinyutse kwifatanya n’abambari ba Joseph Kabila bari mu nteko .
Ubwo iyi komisiyo yateranaga kuwa gatanu ,minisitiri Constant Mutamba yohereje intumwa imuhagararira ijya gusobanura imikoreshereze y’akayabo akekwaho kunyereza, ariko abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite bari muri iyi komisiyo yashyizweho ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro yatanze ,kuko campany yagaragaje zahawe isoko ryo kubaka Gereza byagaragaye ko ari baringa ,ngo kuko abazigize n’abaziyobora batagaragara nkuko abagize iyo komisiyo babitangaje mu nteko, ibyo bakaba barabishingiyeho bafata umwanzuro wo kumukurikirana. minisitiri Constant Mutamba akaba ntacyo arabitangazaho.
No Comment! Be the first one.