EUGENE OFFICIAL

RDC:ingabo za SAMIDRC ikiciro cya mbere cyatashye kinyuze mu Rwanda.
POLITIKE

RDC:ingabo za SAMIDRC ikiciro cya mbere cyatashye kinyuze mu Rwanda.

Jun 12, 2025

Ingabo zari mu butumwa bwa SADC muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwiswe SAMIDRC ikiciro cya mbere cyatashye kinyuze mu Rwanda aho hatashye abasirikare barenga 700 zitaha zinyuze mu Rwanda mu karere ka Rubavu k’umupaka uzwi ku izina rya Grande Barriere(La Corniche).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane 12 kamena nibwo imodoka zigera kuri 14 za sosiyete ya Ritco zavuye mu mujyi wa Goma zitwaye abasirikare barenga 700 ,zigeze mu Rwanda zaherekejwe na Polisi ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda berekeza i Kigali mbere yo gukomeza bajya Tanzaniya.

Abasirikare batashye harimo 255 bakomotse mu gihugu cya Tanzaniya,abasirikare 249 bari baraturutse muri Afurika Y’epfo,na 238 bari barakomotse mu gihugu cya Malawi bose hamwe ni 742 biteganyijwe ko abasirikare  barahita bajya i Chato muri Tanzaniya .

Abasirikare ba Malawi nabo muri Afurika Y’Epfo barafatira indege i Kigali bagana mu bihugu byabo naho abasirikare ba Tanzaniya barerekeza i Dar es Salaam.

Biteganyijwe ko aba basirikare barakomeza gucyurwa buhoro buhoro berekeza mu bihugu byabo kandi bacyura n’ibindi bikoresho byabo byasigaye.