RDC:Imiryango itegamiye kuri leta iratabariza abajenerali 29 ba Fardc bafunzwe bazira inkomoko yabo.
Imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo iratabariza abajenerari bo muri Fardc bafunzwe kuko bafunzwe nabi kandi mu buryo budakurikije amategeko kuko impamvu nyamukuru ibafunze aruko bakomoka mu miryango ivuga igiswahili aba bajenerari bakaba bagera muri 29.
Mu itangazo ryasohowe n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiramwemuntu batangaje ko ifatwa ryaba bajenerali ritubahirije amategeko yerekeranye no kubona ubutabera buboneye harimo uburenganzira bwo kumenyeshwa icyo umuntu akekwaho,gufungirwa ahantu hazwi kandi hateganywa n’amategeko,uburenganzira bwo gusurwa ,uburenganzira bwo kuburanishwa mu cyubahiro no kunganirwa.
Iyi miryango yasabye leta ko ikwiye gukora ibishoboka byose igaha ibikoresho bihagije iyi miryango ngo ibe yabasha gukurikirana ifatwa n’ifungwa ry’abantu batandukanye bari gufungwa muri iyi minsi ngo kukoifungwa ridakurikije amategeko riri kurushaho kwiyongera muri iyi minsi ,cyane cyane mu bice byugarijwe n’umutekano mukeya.
Abajenerali baherutse gutabwa muri yombi harimo,Brig .Gen Pierre Banywesize wafatiwe i Kinshasa n’inzego z’ubutasi za gisirikare zo muri camp Kokolo hanyuma agafungirwa ahantu hatamenyekanye.
Iri huriro ryatabarije n’abasirikare batandukanye babajenerali bafunzwe kandi bakaba bafite uburwayi budakira ariko bakaba barimwe uburenganzira bwo kwivuza.
No Comment! Be the first one.