EUGENE OFFICIAL

RDC:Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
POLITIKE

RDC:Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Jun 11, 2025

Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 kamena aho ryatangaje ko kubera guverineri Birato Rwihimba Emmanuel yahawe ishingano nshya,hafashwe icyemezo cyo kumusimbuza bwana Busu Bwa Ngwi Nshyombo Patrick.

 

Irihuriro kandi ryashyizeho na guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyepfo  ushinzwe ubukungu ,iterambere n’ imari akaba yagizwe  bwana Mukiza Nzabinesha Gadi.

 

 

Uwagizwe guverineri wiyi ntara asanzwe azwi cyane muri politike yiyi ntara kuko ubusanzwe akomoka muri teritwari y’ikirwa cy’Idjwi ,mu mwaka wa 2024 Busu Bwa Ngwi Nshyombo Patrick yari yiyamamarije kuyobora iyi ntara ariko ntiyatsinda kuko yaje ku mwanya wa gatatu ,icyo gihe intara ikaba yaratsindiwe na bwana Jean Jacques Purusi akaba ariwe wayiyoboraga kugeza umutwe wa m23 uyatse ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

Guverineri wungirije nawe si mushya muri politike yiyi ntara kuko yabanje gukora mu rwego rushinzwe iperereza rya repubulika ya demokarasi ya Congo mu gihe Joseph Kabila yayoboraga iki gihugu,ubu niwe wari burugumesiteri wa Komine Minembwe ,abakurikira itangazamakuru cyane bamuzi akunda kuvuga kuri radio mpuzamahanga y’Abongereza ya BBC Gahuza agaragaza ibibazo by’abaturage batuye Minembwe.