RDC:Ihuriro rya afc/m23 ryamaganye ubugizi bwa nabi bukomeje gukorwa na Kinshasa.
Ihuriro riryanya ubutegetsi bwa repubulika ya demokarasi ya Congo (afc/m23)ryatangaje ko rikomeje kwamagana ibitero bikorwa na leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo harimo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
M’ubutumwa bwanyujije kuri twitter n’umuvugizi w’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo (AFC/M23) Lawrence Kanyuka yatangaje ko bamagana ibitero bikorwa n’ingabo za Congo (fardc),ingabo z’Abarundi(FNDB) ,Wazalendo na n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR .
Umuvugizi wa AFC/M23 yasobanuye uburyo ingabo za leta n’abambari bazo bagabye ibitero mu midugudu ituwe cyane nabo m’ubwoko bw’abanyamulenge,ndetse yerekana n’amatariki byagiye bikorerwaho .
Lawrence Kanyuka yanditse ko guhera kuwa 23 Gicurasi kugera kuwa 29 Gicurasi ,Abanyamulenge batuye mu bice bya Rugezi,Mikenke na Walungu bibasiwe n’ibitero by’ingabo ziri mu ihuriro rirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa.
AFC/M23 yakomeje ivuga ko ibi bitero byose byaguyemo abantu benshi kandi bigashyira abarokotse mu kaga gakomeye.
No Comment! Be the first one.