RDC:Igisirikare cya Fardc kiri gutegura ibitero kizatugabaho/Corneille Nangaa.
Mu kiganiro Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo yagiranye n’umushakashatsi w’umubiligi Alain Destexhe, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Congo burimo gutegura ibitero bizagabwa kuri AFC/M23. Corneille Nangaa avuga ko n’ubundi ibyo bitero birimo gukorwa.
Yavuze ko ibiganiro bigamije kumvikanisha leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bibera muri Qatar bigifite agaciro, agashinja Perezida Felix Tshisekedi kugaragaza ko ashaka intambara aho gushyira imbere ibiganiro. Corneille Nangaa aganira na Alain Destexhe yagize ati “Ibiganiro bya Doha ntabwo byarangiye ku bwanjye. Doha ni inzira twakiriye, twishimira nk’ibindi bikorwa (bigamije gushaka amahoro), turi mu bakomeza gutekereza ko igisubizo ku bibazo bya Congo atari intambara, ko mbere na mbere ari inzira ya politiki.”
Yavuze ko ibi biganiro bibangamirwa na Perezida Tshisekedi we wumva ko ururimi rwa mbere ari imbaraga (intambara).
Yagize Ati “Turabizi ko arimo kwitegura kutugabaho ibitero, ndetse asanzwe adutera. Turabizi ko adaha agaciro ibiganiro by’i Doha ni ukureba abantu yoherezayo abo ari bo, dukomeza kubiha icyizere ku ruhande rwacu twagaragaje ubushake, bwerekanwa n’uko twavuye i Walikale ku bushake, twarekuye abasirikare 1400 ba FARDC bari muri MONUSCO kandi byakozwe ntacyo dusabye.”
Nangaa avuga ko Congo ifite imfungwa za AFC/M23 yo itigeze irekura.
Uretse bariya basirikare bari muri MONUSCO hari n’abandi bari bivanze mu baturage, barimo abarwanyi biyise Wazalendo, FDLR n’abandi bose ngo bari aho.
Corneille Nangaa avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila yarahisemo kujya i Goma ari amahitamo ye nk’undi Munye-Congo, kuko na we ngo yari yarimwe uburenganzira bwe, ahitamo gutaha ajya i Goma kubera ko bitari gushoboka kujya i Kinshasa.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 atangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwiteguye intambara yo kubagabaho ibitero mu gihe abaturage batuye Minembwe na Fizi bahora batabaza ko ingabo z’Abarundi na Wazalendo badahwema kubagabaho ibitero.