RDC:Hamenyekanye Ibyemezo byafatiwe mu nama y’abasirikare bakuru b’Abarundi na Fardc .
Hamenyekanye Ibyemezo byafatiwe mu nama y’abasirikare bakuru b’Abarundi na Fardc ndetse n’intumwa za Ambasade ya Afurika Y’Epfo n’iyi gihugu cy’Ububiligi.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16/06/2025 nibwo I Bujumbura muri Quartier ya Musaga ,hateraniye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo zu Burundi zagiye kurwana muri RDC ndetse n’abayobozi ba gisirikare bashinzwe ubutasi bizi ngabo aho bari kumwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Uburundi ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’ubw’ubutasi n’abaserukira ingabo muri Ambasade ya Afurika Y’Epfo ndetse n’iyu Bubiligi I Kinshasa.
Ibyemezo bafashe harimo ko bagomba kongera imbaraga mu iperereza hongerwamo abagore benshi maze bajoherezwa mu bice byose bigenzurwa n’umutwe wa m23 cyane cyane hagakoreshwa abo mu bwoko bw’Abanyamulenge,Guhemba neza ingabo hari hashize iminsi Wazalendo,ingabo z’abarundi ndetse niza Fardc zinuba ko zidahembwa neza banzuye ko bagiye kubisuzuma,Kuvugurura imikoranire y’ingabo na Wazalendo kuko byakunze kugaragara kenshi ko Wazalendo idakorana neza n’ingabo z’Abarundi banzuye ko bagiye kwivugurura banashimira Wazalendo,banzuye ko bagiye gushakisha ingabo za Fardc na police ya Congo bari mu bice bya Bukavu na Goma bakabasaba kwihuza na m23 kugira ngo umunsi Fardc yabateye bazabafashe guhangana nabo,inama yasubitswe bavuga ko ingingo yo gutegura intambara no kwakira ibikoresho biva mu ngabo zari zagiye muri SADC ko iyo ngingo bazayigarukaho kuwa 25/06/2025 ingabo za SADC zose zimaze gutaha bayisubitse kuko bari bamaze kwakira ubutumwa buvuye muri RSA buvuga ko ingabo ziki gihugu ziteguye kugaruka kubafasha kurwana.
Ingabo z’igihugu cy’uburundi zimaze imyaka hafi ibiri n’igice mu ntambara ibera m’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa aho zagiyeyo ku masezerano yihariye Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye na Perezida Tshisekedi k’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa m23.
No Comment! Be the first one.