RDC:FDLR MU KAGA GAKOMEYE YITABAJE AMASENGESHO Y’IMINSI 3.
Mubyifuzo bavuga bazasengera ni ibyifuzo bigera muri bine harimo.
Icyifuzo cya mbere ni ugusabira abashinzwe gukemura ibibazo byimunzi zabanyarwanda cyane cyane iziri muri repubulika iharanira demokarasi ya congo uyu muyobozi wurugaga rwa FDLR aravuga ibi mu gihe bamaze imyaka mirongo itatu izi mpunzi bazifashe bugwate nushatse gutaha iyo babimenye bamwica kandi babitangaje nyuma yuko ihuriro AFC/ M23 ritangiye kubotsa igitutu ribambura abo banyarwanda rikabashyikiriza UNHCR ishami rya congo naryo rikabacyura mu Rwanda.
Icyifuzo cya kabiri ifite nugusengera abanzi bayo, bavuga ko bagiye gusengera abanzi bayo mugihe bamaze imyaka irenga mirongo itatu bvahungabanya umutekano wabanyecongo ndetse nuwigihugu cy’u Rwanda.
Icyifuzo cya gatatu basengera, gusaba uburinzi no kudatungurwa n’umwanzi bavuga ko basaba uburinzi bw’Imana mugihe yabahaye igihugu cyiza cy’u Rwanda rudahwema kubashishikariza gutaha murwababyaye ariko bakavunira ibiti mumatwi kandi bakarugabaho ibitero.
Icyifuzo cya kane basengera, gusabira uburasirazuba bwa congo amahoro barashyira icyi kifuzo imbere birengagije ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano muburasirazuba bwa congo kugera naho abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bateshejwe ibyabo bagahungira mubihugu bituranye na RDC.
No Comment! Be the first one.