RDC:Constant Mutamba yarezwe ikindi cyaha gikomeye mu nteko ishinga amategeko..
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rusesa imanza muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatanze ubusabe bushya mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho aregwa ibyaha bikomeye birimo gukubita abo bakorana,gutuka abayobozi,kubahuka abayobozi no kubatesha agaciro.
Hashize iminsi ubushinjacyaha bw’urukiko rusesa imanza muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo buhanganye na bamwe mubayobozi m’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho bamwe bashinjwa ubugambanyi ndetse no kunyereza umutungo wa rubanda ,ubusabe buheruka mu nteko ishinga amategeko ni ubwasabaga ko Constant Mutamba akurwaho ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe ku byaha byo kunyereza amafaranga yaragenewe kubaka gereza ya Kisangani,ubundi busabe ni ubwasabaga inteko ko ikuraho ubudahangarwa depite Nicolas Kazadi kugira ngo ubushinjacyaha bubone uko bumukurikirana.
Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba igihe yumvaga ko umushinjacyha yamusabiye gukurwaho ubudahangarwa ngo atangire gukurikiranwa yumvikanye yibasira abayobozi bose bakuru ba RDC, bikaba byarafashwe nko kutubaha abayobozi kandi bikaba bigize icyaha cyo kubahuka abayobozi,Constant Mutamba yashinje minisitiri w’intebe ko ibiri kumubaho byose ariwe wabigizemo uruhare kandi ashinja perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ko kuba yafashe icyemezo cyo kumutumiza ari ukubura ikinyabupfura ,kandi abwira umushinjacyaha ko atazigera amwitaba ngo yisobanure imbere ye ibyo byose bikaba byarashingiweho yongera kuregwa mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.
No Comment! Be the first one.