RDC:Bukavu hongeye kugabwa igitero cy’ iterabwoba gihitanye benshi.
Mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo Bukavu muri ik gitondo hagabwe igitero gikomeye n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana,icyo gitero cyagabwe muri komine ya Kadutu ubwo burugumestre wa AFC/M23 yakoreshaga inama abaturage.
abaturage batuye muri aka gace bavuga yuko bumvise urufaya rwamasasu menshi mugace bita Funu bikaba byateye abaturage ubwoba bwinshi iyo nama ikaba yahise ihagarara bigitaraganya ndetse namashuri arafunga hakaba hagaragara nabantu benshi bapfuye ndetse ninkomere umutwe wa M23 ukaba utaragira icyo utangaza kuriki gitero.
Mukwezi kwa gatatu umujyi wa bukavu ubundi hari hagabwe igitero cy’iterabwoba mu gihe Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yarari gukoresha inama abaturage.
Inkuru irakomeza.

1 Comment
Hariya Kadutu twahakoreye umurimo w’Imana keraaaa udahibutse
Comments are closed.