RDC:Afc/m23 yikuye mu biganiro bya Qatar nyuma yo kumarayo ukwezi.
Ihuriro rya Afc/m23 ryahamagaje intumwa zaryo zari i Doha mu gihugu cya Qatar aho zari zaragiye mu biganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Felix ,bivugwa ko izi ntumwa zari zimaze igihe kirenga iminsi mirongo itatu muri kino gihugu ariko rikaba ryabonaga ibi biganiro nta musaruro bizatanga ku bibazo igihgu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo gifite.
Itsinda ryari rihagarariye ihuriro rya Afc/m23 ryari riyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wiri huriro Benjamin Mbonimpa byitezwe ko mu mpera ziki cyumweru ziraba zageze mu mujyi wa Goma.
Umuhuzabikorwa wiri huriro rya Afc/m23 bwana Corneille Nangaa ntacyo aratangaza mucyabateye guhamagaza izi ntumwa zabo igitaraganya gusa amakuru ava ku bantu begereye iri huriro avuga ko mu biganiro byari biri kuba,ubutegetsi bwa Kinshasa bwazanye amananiza bituma iri huriro ryikura muri ibi biganiro.
Afc/m23 yasaba ubutegetsi bwa Kinshasa ko bufungura abantu bagera kuri 700 bafunzwe bazizwa gukorana n’umutwe wa m23,ariko uyu mutwe watunguwe no kubona hafungurwa abantu batanu bitiriwe uyu mutwe kandi bataranagaragaraga k’urutonde uyu mutwe wari washyikirije ubutegetsi bwa Kinshasa.
Umutwe wa m23 uri mu ihuriro rya Afc si ubwa mbere wikuye mu biganiro bibahuza n’ubutegetsi bwa Kinshasa kuko no mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 uyu mutwe watumiye muri Angola wemera kujyayo ariko uza gutangaza ko wisubiyeho k’umunota wa nyuma ko utakigiye muri icyo gihugu guhura n’intumwa za Tshisekedi.
Amakuru yerekeranye no kwikura mu biganiro byakozwe niri huriro ku mpamvu zuko leta ya Kinshasa yabashyizeho amananize yamenyekanye m’urukerera rwo kuri uyu kane bivugwa ayo mananiza Kinshasa izana muri ibi biganiro harimo gusaba iri huriro kuva mu mijyi ya Bukavu na Goma.
No Comment! Be the first one.