RDC:Adolphe Muzito yashimiye Martin Fayulu ko yemeye guhura na perezida Felix Tshisekedi .
Adolphe Muzito yashimye Martin Fayulu ahamagarira perezida Felix Tshisekedi kugirana nawe ibiganiro,ishyaka rya politike rya Nouvel Elan riyobowe nuyu mugabo,ryatangaje ko ryashimye umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa Martin Fayulu.Kubera ibyo yatangaje ko azahura na perezida Tshisekedi Felix uyobora repubulika iharanira demokarasi ya Congo .
Ibi Adolphe Muzito abitangaje nyuma yuko Martin Fayulu atangaje ko yifuza guhura na perezida Fatschi ngo bagafatanya gushaka igisubizo k’ibibazo biri muri iki gihugu.
Mu magambo yatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Nouvel Elan Blanchard Mongomba yavuze ko banejejwe n’icyemezo cyafashwe n’umukunda gihugu wabo ariwe Martin Fayulu .
Yagize ati”uyu munsi twashimye icyemezo cyafashwe n’umukundagihugu wacu ,Martin Fayulu wamaze kwemera kuza mu nzira yo kubaka igihugu no kukirwanira ,no kutemera ko kigarurirwa n’ibihugu by’amahanga ndetse nabo bafatanyije babanzi bacu.”
Iri shyaka ryahamagariye perezida Felix Tshisekedi gufungurira imiryango abakundagihugu bose bifuza kugira uruhare mukurengera no gusigasira umutekano wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Aho ryagize riti”Turahamagarira perezida wa repuburika iharanira demokarasi ya Congo ko akwiye kwakira uwifuza wese gutanga umusanzu we,kugira ngo repubulika iharanira demokarasi ya Congo isoke mu bibazo irimo by’umutekano mukeya ,kandi ko yakakira uwifuza wese kuburizamo imigambi y’ababisha .”
Iri shyaka ryanatangaje ko ryifuza kugira uruhare mugushaka amahoro arambye ya repubulika iharaniraya demokarasi ya Congo.
Adolphe Muzito yashimye Martin Fayulu nyuma yuko perezida Tshisekedi Felix yemeye ko azahura na Martin Fayulu nkuko byatangajwe n’umuvugizi we Tina Salama.
No Comment! Be the first one.