RDC:Abaslam bo mu mujyi wa Bukavu barasaba abanyepolitike kuganira.
Abayisilamu batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ,kuri uyu wa gatanu basabye abanyapolitike n’abandi bafata ibyemezo ko bakwiye kuganira kugira ngo haboneke amahoro arambye kandi ngo n’ubuyobozi bwa leta bubashe gukora neza.
Ubu busabe bwaba bayisilamu bwatanzwe k’umunsi wo kwizihiza ugusoza igisibo cya Aid-Al-Adha cyabereye kuri stade ya Bukavu.
Bagize bati”Turasaba abayobozi ba politike kwihuriza hamwe ku meza amwe kugira ngo bashake amahoro arambye,byatangajwe na Sheih Said Kibafe ,ati turahamagarira abanyepolitike n’abafata ibyemezo ko bagirana ibiganiro bidaheza.”
Abayisilamu bo mu mujyi wa Bukavu bahamagariye abanyamadini atandukanye ko bakwiye kugirana umubano mwiza ugamije kubaka amahoro n’ubwumvikane.
Iri dini risabye abanyapolitike kumvikana no kuganira mu gihe ibice binini by’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo byigaruriwe ‘umutwe w’inyeshyamba wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ibiganiro bibahuza bikaba birushaho kuzamba.