RDC:Abanyamulenge baru muri Fardc bakomeje gufungwa ubutitsa.
Amakuru ava i Kinshasa avuga ko uyu musirikare wa Fardc Muganza Innocent ukomoka mu bwoko bw’abanyamulenge yafunzwe kuwa gatanu n’urwego rw’ubugenzacyaha ,uyu musirikare yafatiwe Bas -Congo atamenyeshejwe icyo afatiwe ajyanwa muri Gereza,nyuma yaje kujyanwa i Kinshasa kugera uyu munsi umuryango we nturamenya aho afungiwe cyangwa ngo umenyeshwe impamvu yafashwe kandi n’abanyamategeko bagiye kumureba ntabwo bemerewe kumubona.
Kuva intambara ihanganishije ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa m23 ,abasirikare bakomoka mu bwoko bw’abanyamulenge batangiye kwicwa batsitswe ,abandi bagafungwa basira ko ari abanyamulenge bashinjwa kuba bashyigikiye umutwe wa m23.
Mu mwaka washize wa 2024 ,itsinda ry’abanyamategeko b’abanyamulenge batanze ikirego m’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha barega leta ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo gukorera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu ubwoko bw’abanyamulenge.
No Comment! Be the first one.