RDC:Abajenerali ba fardc bafunze barazira ibyaha byabo/Slyvain Ekenge.
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Slvain Ekenge yatangaje ko iperereza kubasirikare b’abajenerari ba Fardc bafunze rikomeje mu nzira zisanzwe kandi asobanura ko abajenerali bafunze ku byaha bakoze ubwabo,uyu muvugizi avuga ibi mu gihe abajenerali bafunzwe hagaragajwe ko abeshi bahorwa inkomoko yabo.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo bumaze iminsi bufunga abajenerali batandukanye ,kugera uyu munsi ahabarurwa abajenerali makumyabiri n’icyenda bafunzwe(29).
Kuva umutwe wa m23 wongeye kubura imirwano mu mwaka wa 2012 ,igisirikare cya Fardc cyatangiye gufunga abajenerali bafite inkomoko imwe n’abayobozi bo muri m23,ubu mubajenerali 29 ba Fardc bafunze habarurwamo abajenerali 27 bakomoka mu miryango y’abaswahile kandi bakaba bafunzwe mu buryo budakurikije amahame mpuzamahanga agenga imfungwa.
Mubasirikare babajenerali ba Fardc bafunze harimo umwe ufungiye muri gereza ya Ndoro ushinjwa kunyereza amafaranga agera kumadorali ibihumbi makumyabiri(20.000USD),umuvugizi wa Fardc yagaragaje n’undi musirikare wibye imodoka itwaye intwaro kubwa mahirwe makeya agakora impanuka agahita afatwa.
Ekenge yavuze ko igisirikare cya Fardc kiri mu ntambara ko iyo bagiye gufunga uwakoze ibyaha batabanza kumenya aho akomoka ,ibi yabivugaga mu buryo bwo guhakana ko abajenerari benshi bafunze kubera bakomoka mu miryango y’abaswahile ,yemeza ko abafunze bakomoka mubavuga indimi zitandukanye.
Nubwo Ekenge atangaza ko abo bajenerali bafunzwe kubera ibyaha bakoze ku giti cyabo ,bamwe mubasilikare bakuru ba Fardc bafunzwe bashinjwa guta imijyi yigaruriwe na m23 batangaje ko bahowe inkomoko yabo kandi ko ngo bari banabayeho nabi mu gisirikare ngo kuko bavangurwaga bitewe n’inkomoko yabo .
No Comment! Be the first one.