RDC/Wassa:Umuwazalendo yishe Se bamuhanisha kumutwika.
Umurwanyi wa Wazalendo yishe Ise umubyara amurashe , abaturage bagira umujinya bamuhanisha kumwica bamutwitse m’umudugudu wa Lumumba ,teritwari ya Walikare , gurupoma ya Wassa.
Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki cyumweru gishize tariki ya 08 Kamena,aho umusore usanzwe abarizwa mu barwanyi ba Wazalendo yarashe Ise mu cyico ,bikababaza abaturage nabo bakamwica bamutwitse.
Sosiyete sivile zo muri Walikare itangaza ko itewe impungenge n’impfu zikomeje kwiyongera ziterwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho,ikaba isaba ubuyobozi kugira icyo bukoze ngo bukumire ubwo bwicanyi ikindi Kandi barasaba abari muri iyo mitwe yitwaje intwaro kureka ubugizi bwa nabi bakayoboka porogaramu ya leta yo gusubizwa m’ubuzima busanzwe abahoze mu nyeshyamba.