RDC/WALIKALE:umutwe wa m23 wigaruriye utundi duce muri Walikale.

kuwa mbere kuri 26 Gicurasi 2025 ,umutwe wa m23 wagabye ibitero bikomeye k’umutwe wa Wazalendo urwana k\uruhande rw’ingabo za leta arizo Farcd mu gace ka localite ya Muronga intambara ikaba yakomereje mu gace ka Rusamambu kuri uyu wa kabiri bikaza kurangira aka gace nako kigaruriwe na m23 igakuye mu maboko ya Wazalendo.
Abaturage twavuganye nabo bari mu bice bya Muroga ,Rusamambo na Kilambo batubwiye ko guhera ejo kuwa mbere bumvaga urusaku rwinshi rw’amasasu na bombe haba k’uruhande rwa m23 cg Wazalendo ,ko ibyo byabateye guhunga bakajya mu bihuru .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 gicurasi 2025 isoko yacu y’amakuru yadutangarije ko imidugudu itanu yo muri territoire ya Walikale yarimaze kwigarurirwa na m23 .
Isoko yacu y’amakuru yadutangarije ko nyuma yuko m23 ifashe iyi midugudu uko ari itanu ,ingabo zuyu mutwe ziteganya gukorana inama n’abaturage ngo zibahumurize kandi zinabasabe kugaruka mu byabo bari barirukanywemo na Wazalendo na FDLR.
No Comment! Be the first one.