RDC: Sena yambuye Perezida Joseph Kabila Kabange ubudahangarwa.
Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umutwe wa sena yambuye ubudahangarwa uwahoze ari perezida wiki gihugu Joseph Kabila Kabanga, nyuma yuko umushinjacyaha wa gisirikare abisabye ko yakwamburwa ubudahangarwa ngo babone uburenganzira bwo kumukurikirana ku byaha akekwaho birimo gukorana n’ihuriro rya alliance fleuve congo m23.
Mu nteko rusange y’umutwe wa sena yateranye kuri uyu wa kane kuwa 22 Gicurasi 2025 abasenateri bagize sena ya repubulika iharanira demokarasi ya Congo bagera kuri 91 nibo bitabiriye iyo nama bakira raporo ya komisiyo idasanzwe ya sena yashyizweho kugira ngo isuzume ubusabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo gukura ubudahangarwa kuri perezida Joseph Kabila Kabange .
Nyuma yuko abasenateri bari bitabiriye inama rusange bari bamaze kugezwaho raporo yiyo komisiyo idasanzwe Sama Lukonde perezida wa seana ya RdC yahaye ijambo Kabila Joseph Kabange asanga atitabiriye iyo nama ,asaba ko niba hari intumwa yohereje yafata ijambo nayo irabura,perezida wa sena yahise afata icyemezo cyuko habaho amatora mu ibanga bagatora niba kabila akurwaho ubudahangarwa.
Abasenateri bakoze amatora maze 88 mubitabiriye bemeza ko Kabila akurwaho ubudahangarwa ,batanu batora ko adakurwaho ubudahangarwa,amajwi 3 aba ipfabusa.
Umutwe wa sena wahise wemeza ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwemewe ko Kabila akurwaho ubudahangarwa maze atangira gukurikiranwa.
Abanenga ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bavuga ko atangiye gukoresha ubutabera mukwikiza abo batavuga rumwe .
Eugene Official.
No Comment! Be the first one.