RDC/RWANDA:Ntabwo twaje gukuraho inzira zisanzwe zo gukemura ibibazo\Hilarison Etong.
Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa,OIF Hilarion Etong,yavuze ko icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwasabiye ibihano igihugu cy’u Rwanda burushinja uruhare mu bibazo by’umutekano mukeya m’uburasirazuba bwa RDC no gufasha umutwe wa m23 gitandukanye n’uruhare bifuza kugira mu kugera kugisubizo kirambye .
Iki gisubizo uru rwego rwa OIF rwagitanze nyuma y’aho inteko ishinga amategeko y’uyu muryango abayigize baribavuye m’uruzinduko bagiriye i Kinshasa n’i Kigali mu minsi mikeya ishize ,ni mu gihe urwo ruzinduko rwari rugamije ubufatanye muri ibyo bihugu .
Ubwo abagize iyi nteko ya OIF bageraga i Kinshasa yahawe ikifuzo cy’uko yashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka Loni no 2773 washinjaga u Rwanda kugira uruhare rugararagara mu gufasha umutwe wa m23 no kurusaba gukura ingabo zarwo k’ubutaka bw’igihugu cya RDC no kurufatira ibihano bikakaye .
Banasabaga kandi ko OIF yahita isaba umutwe wa m23 guhita uhagarika intambara byako kanya no kuva mu bice byose uyu mutwe wafashe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali Hilarion Etong yagaragaje ko icyifuzo cya RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bafite.
Yagize ati’’Twebwe turi abagize inteko ishinga amategeko ,turabizi ko iyo ngingo ya 2773 imaze igihe kinini ihari,turamutse tugiye muri uwo murongo,nta gushidikanya ko twahura n’ibindi bibazo,turi hano kugira ngo dutange ikintu gishya.’’Yakomeje avuga ko badashaka gukuraho ibyo guverinoma zivuga cyangwa ibyo izindi nzego mpuzamahanga zivuga kandi uyu muryang owibukije RDC inzira zashyizweho zo gukemuriramo amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC ko ari ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.
No Comment! Be the first one.