RDC/Rutshuru:Wazalendo na FDLR bateye ibirindiro bya m23 muri Nyamilima.
Umutwe wa Wazalendo ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuri uyu wa mbere tariki ya 9 kamena bateye ibirindiro bya m23 m’umudugudu wa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru aho hishwe n’umwana w’imyaka cumi n’itatu(13) muri iyo mirwano ahitanywe n’amasasu .
Amakuru avuga ko guhera saa tatu z’igitondo ku wa mbere washize aribwo abagize umutwe wa Wazalendo bafatanyije nabo m’umutwe wa FDLR bateye ibirindiro bya m23 bihereye m’umudugudu wa Nyamilima,bikaba byarateye imirwano ikaze yageze mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa ,bivugwa ko impande zombi zakoresheje muri iyo mirwano imbunda zikomeye, Ariko bikaza kurangira umutwe wa m23 ukuye aba Wazalendo na FDLR muri ibyo bice bagahungira mu mashyamba.
Andi makuru avuga ko umutwe wa Wazalendo wongereye ibitero mu gace ka Nyamilima ngo kuko ufite intego yo kuba wahakura abarwanyi ba m23 ariko nabo bakaba ngo barongereye imbaraga muri ibyo bice bagamije guhangana nizo Wazalendo.

Abaturage batuye Nyamilima batangaza ko Kano gace Kari indiri ya Wazalendo na FDLR ndetse na Mai-Mai ko umutwe wa m23 wabirukanye bagahungira muri Parike .
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe umutwe wa m23 intumwa zabo ziherutse kwikura mu biganiro by’amahoro I Doha kugira ngo baze kuvugana n’abayobozi babo.