RDC/RUSAYO:FDLR IKOMEJE GUSORESHA ABATURAGE BATUYE MURI RUSAYO.
umwe mubaturage batuye aka gace ka Rusayo waganiriye na Eugeneofficialnews.com yadutangarije ko ubu bafite ikibazo gikomeye cy’umutekano mukeya baterwa n’abarwanyi ba FDLR kuko ufite ibirindiro bikomeye mu bice bya Rusayo n’ingero zayo ngo uyu mutwe washyizeho barriere ku buryo nta muntu numwe ushobora kuhanyura atabishyuye amafaranga bakaba basaba umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 ko bakora icyo bashoboye cyose bakongera ingabo na police muri kano gace na cyane ko ngo badapfa kubona ingabo za m23 nuri kano gace.
Umutwe w’iterabwoba wa Fdlr ugizwe na bamwe mubasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 maze bagahungira m’uburasirazuba bwa RDC ariko kubera ingengabitekerezo ya jenoside basanganywe bakaba badahwema kwica abaturage ba repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane bakibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.
ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi guhera mu mwaka wa 2021 ubwo bwari butangiye guhangana n’ingabo z’umutwe wa m23 bwahise bufata abarwanyi ba fdlr bubashyira mugisirikare cya Fardc ndetse no m’umutwe wa Wazalendo ngo ubafashe kurwana n’ingabo za m23.
Umuryango w’abibumbye wa LONI guhera mu mwaka w’2005 wagaragaje ko umutwe wa fdlr ari umutwe w’iterabwoba ibyo bikaba biri no mubyatumye abagize m23 bigura intwaro ngo barwanye uyu mutwe wabirukanye mu gihugu cyabo ,nyuma yuko bimwe mu bice bigize intara ya Kivu zombi byigaruriwe n’ingabo z’umutwe wa m23 ,abarwanyi ba fdlr bikusanyirije kunyengero za parike ya Virunga ndetse n’inyengero z’ibirunga akaba ariho aba barwanyi baturuka bakaza guhungabanya umutekano w’abaturage bahatye.
Sura inkuru muri video:IKIGANIRO KIRAMBUYE
No Comment! Be the first one.