RDC: Minisitiri Constant Mutamba yavuye kwizima yitaba ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rusesa imanza Firmin Mvonde Mambu yumvise ubwisobanuro bwa minisitiri w’ubutabera kubyaha amukekaho byo kunyereza umutungo wa leta,Mutamba yitabye aherekejwe n’abantu benshi bamushyigikiye .
Aherekejwe n’umwunganizi we ,Mutamba yabwiye ubushinjacyaha ko nta cyaha yakoze ariko mu nteko shingamategeko itsinda ryamuhagarariye ryemeye ko habaye amakosa y’ubuyobozi aho yemeye ko yarangaye mugukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta cyane kuba amafaranga yari agenewe kubaka amagereza yaragiye akoreshwa nabi.
Biteganyijwe ko minisitiri Mutamba azongera kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa gatanu ,nubwo yarekuwe kuri uyu wa gatatu biravugwa ko bigoye kuba yakongera kurekurwa ngo kubera ibimenyetso bishyashya ubushinjacyaha bwabonye nyuma yuko avuye kwisobanura,Mutamba yari yashinje umushinjacyaha wamutumiye ko akeneye kumusebya kurenza gutanga ubutabera aho yamwise ko ari mugatsiko kaba mafia.
No Comment! Be the first one.