RDC/MASISI:Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya Wazalendo na m23 muri Kiringi.
Imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’umutwe wa Wazalendo n’umutwe wa m23 muri teritwari ya Masisi cyane cyane mu gace ka Kiringi nkuko amakuru aturuka muri kano gace abivuga.
Imirwano ikaze yongeye kubura muri teritwari ya Masisi hagati ya Wazalendo na m23 ,iyi mirwano yatangiriye muri sheferi ya Bashali -Mukoto kuwa kabiri wiki cyumweru tariki ya 03 Kamena 2025 kugera no kuri uyu wa gatatu bari bakirwana,abaturage batuye mu midugudu ya Mihara na Kiringi bavuga ko Wazalendo yayigize indiri akaba ari nacyo cyatumye umutwe wa m23 kuwa kabiri ugaba ibitero bitandukanye mu birindiro by’umutwe wa Wazalendo.
Isoko yacu y’amakuru iri m’umudugudu wa Kiringi yatubwiye ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye ku mpande zombi yaba umutwe wa m23 ndetse n’umutwe wa Wazalendo ko bose bakoresheje intwaro ziremereye nizoroheje,ibyo bikaba byatumye abaturage bagira ubwoba bakava mu byabo ari benshi.
Imidugudu iri kuberamo imirwano ariyo Kiringi na Mihara yegereye agace ka Kashuga,bivugwa ko umutwe wa Wazalendo utigeze uva mu birindiro byawo ko ukomeje kugumana umusozi wa Mihara aho ufite ibirindiro bikomeye.
Umutwe wa m23 ukaba uri kugaba ibitero k’umutwe wa Wazalendo uturutse kuri axe ya Rugarama muri teritwari ya Mweso,umutwe wa m23 ukomeje kongera ingabo mu bice bya Bashali -Mukoto nkuko bivugwa na sosiyete sivile zo muri kano gace ka Masisi.
No Comment! Be the first one.