RDC: Imirwano ikomeje gukara muri Nyangezi
Imirwano ikaze ikomeje guhanganisha abarwanyi bo m’umutwe wa m23 nabo m’umutwe wa Wazalendo mu bice by’intara ya Kivu y’amajyepfo cyane mu gice cya Nyangezi.
Amakuru ava Nyangezi aremeza ko abarwanyi ba Wazalendo bateye ibirindiro by’umutwe wa m23 bihereye muri Nyangezi ,maze umutwe wa m23 ukaba warabashije gusubizayo ibyo bitero wifashishije Ingabo zabo zavuye mu mujyi wa Bukavu,amakuru ava Nyangezi yemeza ko Kandi Wazalendo 40 zafashwe n’abarwanyi ‘umutwe wa m23.
Abaturage batuye Nyangezi bemeje ko babonye abarwanyi ba m23 berekeza Nyangezi barakomeza bakajya ahitwa Ngomo kugirango babashe kwirukana Mai Mai iyobowe na YAKUTUMBA mu bice bya Ngali.