EUGENE OFFICIAL

RDC/GOMA:KABILA YAHUYE N’UBUYOBOZI BW’AMASHULI MAKURU NA KAMINUZA MU MUJYI WA GOMA.
AMAKURU

RDC/GOMA:KABILA YAHUYE N’UBUYOBOZI BW’AMASHULI MAKURU NA KAMINUZA MU MUJYI WA GOMA.

May 31, 2025

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa DRC, yakiriye itsinda ry’Abayobozi b’Amashuri Makuru na za Kaminuza muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Mu bantu bari bahari harimo Perezida w’Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru na Kaminuza zo muri Kivu y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi wa Kaminuza ya Goma (UNIFORM), Mohindo Mughanda. Tariki ya 26 Gicurasi ni bwo AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma. Akigera i Goma byavuzwe ko yahuye n’abayobozi bo muri AFC/M23 ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Goma.

 

KABILA yavuze ko azahura n’ibyiciro bitandukanye mu ntara zose zamaze gufatwa n’ihuriro AFC/M23 kugirango bungurane ibitekerzo ku cyakorwa kugirango RDC yonere yiyubake kandi igire amahoro n’umutekano birambye.